Sign up!  Free Email@iwacu1
Amamaza kubuntu  |  Amatangazo  |  Ohereza Intashyo  |  Service
HANO IWACU
  Updated:   02-12-2006 00:34:12 -0500GMT
KWAMAMAZA:


UBWANDITSI:

Mutugezeho izo nkuru zishyushye
Kanda hano
 
   

FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Sirasi M.
Posted on 05-15-2005 05:09:16 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Politike y'abanyamerika n'abongereza mu kwerekana abateroriste

Banyarwanda, banyapolitike b'u Rwanda

Nongere nsabe abayobozi ba site Iwacu1.com kugirango bantambukirize igitekerezo, kuko niho honyine mbona bagerageza kumva ibice byose batarobanuye.

Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n'ikinyamakuru cya Leta y'u Rwanda "The New Times" cyandikirwa i Kigali, banditse inkuru ifite umutwe ngo "U.S Govt Blacklits FDLR Terrorist Group" nagize amatsiko menshi yo kwihera amaso nange niba iyo nkuru ariyo koko. Ndetse no kumva ko uwo mutwe FDLR wakanze igihugu cy'igihangange nk'amerika kugirango ugere kuri iyo lisite y'abateroriste.

Nakugendeye rero nsura site internet ya minisiteri ya leta muri leta zunze ubumwe z'amerika, nshaka nange kwisomera mumagambo arambuye ukuntu uwo mutwe uri kuri iyo lisite nuko wagezeho.

Nasomye birambuye ibyo iyo minisiteri ivuga kuri uwo mutwe FDLR, ngereranya nuko ikinyamakuru "The New Times" cyanditse uwo mutwe FDLR mfata uyu mwanzuro ukurikira nifuzaga ko twabiganiraho, ndetse tugafashanya kugira imyumvire ihamye yuko abakinnyi ba politike bari kutuyobora.

Nkuko iyo nkuru nyanditswe muri icyo cyinyamakuru "The New Times" nibyo koko FDLR bayishyize kuri iyo lisite y'abaterorisite. Kubera iki? kubera inyungu Leta zunze ubumwe z'amerika zibifitemo.

Uti ibi se kandi ni ibiki?

Nkuko iyo raporo ibyisobanurira mbere yuko itangira kwerekana iyo lisite, isobanura neza ukuntu imitwe runaka bayitoranyije kujya kuri iyo lisite. Iyo lisite isobanura yuko umutwe wose ushyirwa kuri iyo lisite uba ufite uruhare mu gushimuta cyangwa se mw'iyica ry'abaturage bafite ubwenegihugu bw'abanyamerika. ("...information on terrorist groups and umbrella groups under which any terrorist group falls, known to be responsible for the kidnapping or death of any US citizen").

Byahise rero bintera nanone andi matsiko yo kumenya aho abaturage b'abanyamerika bahuriye nuwo mutwe wa FDLR.

Leta zunze ubumwe z'Amerika zikoresheje iperereza ry'ibiro CIA na FBI, bakora ubutasi kwisi yose basanze ngo umutwe FDLR (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda) ariwo witwaga ALIR (Army for the Liberation of Rwanda), Ex-FAR/Interahamwe. uwo mutwe wa ALIR ngo muw'1996, wamamaje iterabwoba ko ushaka kwica ambasaderi w'abanyamerika mu RWanda ndetse ngo n'abandi baturage b'abanyamerika bari mu Rwanda.

Byongeyeho ngo muw'1999, umutwe ALIR, washimuse ndetse unica abanyamahanga b'abakerarugendo 8, barimo abaturage bafite ubwenegihugu bw'abanyamerika babiri. Abo bakerarugengo ngo biciwe mu birunga hagati y'umupaka w'u Rwanda, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kubera izo mpamvu rero, Leta zunze ubumwe z'Amerika zahise zishyira uwo mutwe kuri iyo lisite.

Source y'ikiganiro mbahaye:
http://www.state.gov/s/ct/rls/45394.htm

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Mujyambere
Posted on 06-16-2005 01:50:54 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Ntabwo bitangaje kubona America ishyira umutwe nk'uriya kuri liste y'aba terroriste.
Niba koko tuzi ubusobanuro bwa terrorism, hari uwambwira umu terroriste urenze Bush, Kagame, Ariel Sahron, Manmohan Sing(Indian Prime Minister), Musharaf. Cyangwa se mama ni uko aba ngaba bo babifitiye ubu renganzira(permis). Sinzi ni ba amaraso y'umunyamerica aruta ay'umwarabu cg se ay'umwirabura.Sinshyigikiye na busa FDLR ariko ukoma urusyo akome n'ingasire.Ntitwibagirwe miliyoni z'aba nye congo zizira macinya n'izindi ndwara kubera politique ya Kagame, nti twibagirwe amazu asenywa hirya no hino kubera BUSH, abana bicwa muri Iraq, Afghanistan,Kashmir,Palestine .....
kubera Ariel Sharon, BUSH......
Niba koko America ishaka guca terrorism nibanze ibuze Israel gutera no gufata ubutaka bwa Palestine, ibuze Kagame gototeza abaturage.

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Mahame
Posted on 05-29-2005 05:58:56 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Yewe rukara bite byawe?Urarwaye apparement kuko sinumva uburyo ushobora gusuzugura abantu ako kageni ntugire n'isoni zo kubyandika.Ngo abahutu barangwa n'ubuhubutsi n'ubwenge buke? Koko! Ni akumiro.
Wari he gnocide iba? z
Komera!

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Ndayambaja Jm
Posted on 05-20-2005 05:09:32 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Muvandimwe sinzi niba hali umuntu wivuga amabi kandi ameza ahali;sinzi impamvu wanga ko FDLR ivugwa nabi ikiza yigeza ikora niikihe?muhora muhindagura amazina kugirango muyobye amahanga Nayorero yarabamenye,muvandimwerero nalinzi ko ntamuntu wize wabasha kugira ibitekerezo nkibyawe halya ngo Kagame niwe watumye abatutsi bapfa?niba utazi n'amteka nyarukire 1959-1960-1963-1967-1973-noneho nugera muli 1990 ukomeze utekereze Bugesera ,Nyamata,Kibilira,Abagogwe,wongere wibuke n'indilimbo yanyu ngo tuzabatsemba,icyogihe Habyara yali yarahanuwe?Muvandimwe rero ntimukatulishe umutwe twarangije kubamenya,Uzasome site ya FDLR niho uzayimenya ,naho ubundi uvuga ibyo utazi.ese sha iyo Kagame adahaguruka niho amahoro mushaka yali kuboneka?kuko mwali mumaze kwikiza abo mutavuga rumwe n'abo mwitaga Inyanga-Rwanda?nimusigeho rumwe rwo muli94 sirwo,twararuvuguruye,amacakubili yanyu twarayarenze nubwo inzira ikili ndende,ibisigisigi by'amahano mwahasize Imana yilirwa ahandi ikarar a i Rwanda ntizabura kubisibanganya nubishaka uzaze nawe urusure.Gira Amahoro

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Mayele Mathurine
Posted on 05-19-2005 11:23:38 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Yewe, yewe Gaspard Rukara, nibiki? Ko ufite umujinya mwinshi bite? Amerika ishyize FDLR kuri liste yabateroriste bikunguye iki cyangwa byunguye iki umunyarwanda usanzwe yaba ari ukuhutu cyangwa umututsi?

Hariya wavuze ngi abahutu bishe abantu babakubita kunkuta, ukavuga ko Kagame we yicaga neza pour moi ca pas de sens.

Icyintu nifuzaga kukubwira ni uko kuvutsa umuntu ubuzima ari amahano, peu importe comment.

Naho ibitekerezo byawe en tout cas ndunva bivanze numujinya mwinshi ariko nagusabaga kwanalysa ibintu, aribyo bizagufasha kunva ibintu uko biri.

Wibwira ko uri nde? niwowe se waphushije gusa? icecekere nange ubu ndahoze. Nagize umujinya ndangije ndawushira kukuo ibyabaye byarabaye kandi sinabihindura!

Ariko nizera ko nge nawe dushobora kubaka u Rwanda uwo mujinya tuwugabanyije kuko nge ubu nararambiwe. Sinzi ko nababariye ariko nabana nabandi ntacyibazo.

Tekereza mugenze, tekereza dore Rwanda yacu igeze Kure

Mathurine

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: bizumuremyi
Posted on 05-17-2005 03:13:03 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Nibyiza ko mwera ko Abanyamerikamwumvako atari abahutu ntibabe nabatutsi.None se ubuko aribo bshyigikiye fdlr ngo itahe kandi yemerwe nkishyaka rya politike.Kuri jye byose nsanga bibashingiye kunyungu politiki kandi bikajyana nibigezweho.naho ibyo kuba barabaye abicanyi ni baze bazabarirwa nkabandi nibimba banagororerwe nkaba baRWARAKABIJE na ba NINJA

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: Yves
Posted on 05-16-2005 19:07:44 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Muvandimwe James,
Ndagushimira kubitekerezo byawe watanze. Niba abanyarwanda bose batekerezaga nkawe u Rwanda muminsi irimbere rwagira amahoro! Nne se abanyarwanda bakeka ko Amerika cyangwa Ubwongereza kuba uri umuhutu cg umututsi bibabwiye iki? Ubwo rero icyo kinyamakuru The New times cyo mu Rwanda ngo nacyo cyanditse? Cg ni ubutegetsi buriho kubera inyungu bubeshyeshya Amerika bwasabye ko FDLR ijya kuri iyo liste.Harya bo bafashe ubutegetsi bavuye he? Harya bo nta muzungu bishe? Nimukomeze mwigire abere un jour un jour.....ntacyo mvuze ntiteranya!!!

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: GASPARD RUKARA
Posted on 05-16-2005 06:39:40 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

FDLR NI GROUPE TERRORISTE NYINE.URABAZA SE IKI KINDI KANDI UBIREBA? SI MWE MWISHE PLUS D'UN MILLION MU RWANDA AHO MWAVUGAGA NGO MURAHORERA HABYALIMANA KUKO NGO INDEGE YAHANUTSE.IYO NDEGE SE YARI YAHANUWE NA BA BAKECURU, ABASAZA, UTWANA TW'IMPINJA MWAKUBITAGA KU NKUNTA?ESE UMUTURAGE WARI WIBEREYE IYO ZA GIKONGORO UTARABONA N'UKO INDEGE ISA MWAMWICAGA MUMUZIZA HABYARA GUTE? IYO MUSANGA KAGAME AHO YARWANIRAGA MUKAREKA KWICA ABANTU MUBAHORA UBUSA MWARANGIZA NGO NI KAGAME WICISHIJE ABATUTSI? CYANGWA MWEMERE KO MWISHE ABATUTSI KUBERA BWA BWENGE BUCYE CYANGWA UBUHUBUTSI BURANGA ABAHUTU.
AKAGA KARAGWIRA!

Re: FDLR ni abateroriste koko?

Byanditswe na: James
Posted on 05-15-2005 01:38:40 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Nkurikije ibyo uyu muvandimwe yanditse nsanze abirabura bameze nk'imbwa y'umuzungu. Reka mbanyuriremo. Umuzungu azinduka murukerera agiye kuragira imbwa ye hanze. Rimwe narimwe iba irimo akagozi mwijosi kugirango itaza gukanga abayitinya.

Ubwo nk'umunyafruka utinya imbwa iyo ayirabutswe ashya ubwobwa ati irancakiye basi, noneho nyuma akabona irimo akagozi agahita yishyiramo akanyabugabo kandi yari hafi kwiruka.

Abirabura rero bameze nk'iyo mbwa y'umuzungu kuko ayijyana aho ashaka, ubwo ashatse ko irya n'umuntu ibyo ntabwo byatwara amasegonda. Nonese kubera iki twe tudashobora kwiyobora tugakomeza kuyoborwa. Ese kuko abwoboko bugomba guhabwa intebe ndetse bumwe bugambiriye gusebya gutsemba ubundi? Nonese FDLR yigeze yica nde ko ahubwo njye nyoberwa ikibitera? Nonese FDLR ifite iki cyo guhungabanya amerika. Njye mbona ntawagombye kwifuriza undi urupfu. Niba ari n'abatutsi bapfuye byatewe na Kagame wahanuye iriya ndege.

Nonese ubuteroriste buruta buriya Kagame yakoze yica abakuru b'ibihugu ni ubuhe? Biriya birimo kubogama no kugira intungane. Byose biterwa ariko nubukene n'inda nini itazuzura abanyarwanda bafite.

Kagame ntabwo ashobora gushimishwa nuko afite abantu bamurinda atigeze abyara, ahora yica igihe ashakiye? Nonese FDLR yakoze iki bahu. Ubugome buragwira.
Ubwo Amerika ifite imbara noneho nitere Chine kubera Taiwan cyangwase Itere Nord Korea nkuko ihora ibivuga. Muri Irac bite ra? FDLR se ni irahangayikisha amerika kubera iki? Amabuye y'agaciro muri Zaire ! Ok, Ntamuntu numwe utazapfa kandi byose iherezo ryabyo rirahari. Na Bush azapfa kandi azahurira na rubanda ikuzimu nkuko na Kagame azapfa nkobo bose.

Nibafate Murwanashyaka ntabwo bamuruzi siwe chef. Cyangwa bamuhaye amafaranga none aririrwa avugira hanze ngo nimutahe kandi we atari yataha. Kagame ahora amuhamagarira gutaha aho gutaha agashaka abamutahira! kandi ndasaba ko Amerika yamuheraho ifata niba ari abateroliste. Ntabwo we bamubuze nkuko babuze Ben Laden.

Mukomere kandi banyarwanda dukundane kuko ntawe uzadukunda kurusha uko twikunda" Urusha nyina w'umwana imbabazi aba ashaka kumurya"

Ngarutse rero ku nkuru yanditswe n'ikinyamakuru "The New Times", yatangaje ko ngo FDLR iri mu mitwe ya mbere iri kuri iyo lisite yabaterorisite, nkumusomyi ndi gusesengura neza, ni iyihe nyungu icyo kinyamakuru cy'Abanyarwanda, atari n'ikinyamakuru cy'abanyamerika gifite mu kubwira abanyarwanda ko FDLR ari umutwe w'abateroriste? Nukugirango se natwe tubahunge tubatere amabuye iyo bari ngo ni abateroriste? bateroriza nde se? Si abanyarwanda mu bandi se? FPR yo ntiyatashye iri mu bikorwa bimwe se?

Usibye kunga mu rya Leta y'u Rwanda kubera ko idashaka kugirana ibiganiro/imishyikirano nuwo mutwe FDLR, nta yindi nyungu jye mbibonamo. Ikindi kandi, kubera politike y'abongereza n'abanyamerika umuntu wese witswe umuteroriste bamugira gicibwa ahantu hose banywana nibyo bihugu. Izo zikaba ari inyungu z'abongereza n'abanyamerika gusa apana inyungu z'ibindi bihugu.

Kugira ingufu mu bandi, bituma ibyo uvuze byose byakirwa, cyane cyane iyo ukoresheje izo ngufu nyine. Abanyamerika rero n'abongereza nabo bakoresha ingufu mu gushyira mu mitwe y'abantu izo poropagande ubwo rero izindi guverinoma zigendera mu kwaha zikoma mumashyi ngo ndiyo bwana.

Nkumunyarwanda ukunda igihugu cyambyaye rero, kwita FDLR ngo ni abaterorisite nta shingiro bifite, cyane cyane ko ntari umunyamerika. Ariko ndi umunyamerika ariko, yego nabita abaterorisite kubera ibisobanuro batanze.

Mwebwe murabibona gute?

Ese kuki FDLR iri kurwana? Kuki FPR yo yeguye intwaro muri 1990? Twemere gushorwa nkinka zigiye mu kabande ari imibereho yacu ihagwa? Banyarwanda, banyapolitike b'u Rwanda dufungure amaso, twubake urwatubyaye, dushyire hamwe, tureke gusenyana. Naho ubundi uyu mukino uzakomeza paka. Sohoka ninjire, sohoka ninjire!

Iyo ngerageje kureba hirya gato, nitwe turi kwisenya, nta munyamerika cyangwa umwongereza muzigera mubona yaje kutubwira ngo mwumvikane mubane, cyokora bazadura intwaro, amasasu, ibyo tuzashaka byose kugirango twerekane ko, arijye ukomeye, ari wowe ukomeye.

Nyuma uzumve ko umunyamerika n'umwongereza bataryama mu mahoro. nta katiyusha bikanga, cyangwa ibibombe bari kugurisha hirya y'amazi! bivaniramo inyungu kuko bari mu bucuruzi bwo kurimbura abandi bantu.

AMAKURU ASHYUSHYE