Ikinamico riba ryinshi ariko noneho ibintu byadogereye i Rwanda
Byanditswe na: Sirasi M.
Posted on 05-11-2005 07:03:26 -0700GMT
Nshuti basomyi ba site Iwacu1.com mwiriwe.
Yewe rwose mumbabarire mumbarize iyo association y'aba-survirors muri UK niba nabo bafashwe n'ibicurane by'abongereza
n'abanyamerika. Abantu muhagarariye association mugatinyuka peee ngo "to indict Twagiramungu on three counts; denying that
the 1994 Genocide did not target the Tutsis; that the genocide was not a systematic plan by the Habyarimana regime as well
as establishing an internet website through which he is fomenting ethnic hate propaganda".
Niko iyo mubona abo bazungu birirwa bakina politike Iwabo mukagirango namwe mushobora kuyikina mu Rwanda mwacishije make ra?
Ku giti cyange, usibye kuyobya amarari kugirango abantu bavane amaso ibibazo biri gukururwa na gacaca uyu mwanya, mugashaka ngo
imitwe yose itangire ishyuhire kuri Twagiramungu nizo quote mwamufatiyeho, muri bantu ki kuburyo mugenga uburenganzira bwa buri wese
kuvuga icyo atekereza?
Ndabona umuco w'abongereza n'abanyamerika nawo muwugejeje mu Rwagasabo. tubona iyo abo banyapolitike biyo bashaka guphukirana amabi yabo
bareba ikindi kirangaza abaturage ibyo bikorera kugirango kera kabaye batazasobanura ayo barimo, none namwe sinababwira mubigejeje
mu Rwagasabo! Ayo ni amaco y'inda kandi biranababaje kubona association ikomeye mujya mu majwa nkayongayo.
Mwakontriwe se mu kugeza mu bucamaza abo bakoze iryo tsembatsemba, ko rubanda bazabibashimira! Muve kugiti dore abantu iyo bihagarariye.
Mubona Tony Blair na cousin we Bush bajya muri Iraq kuhidegembya, bakica abantu, bakamara imbyaro, barangiza bakorosaho ngo ni za bombe,
ngo ni abateroritse none namwe sinavuga Twagiramungu nacibwe imanza kubera gutanga igitekerezo cye. Murabaswa nimugende.
Iyo gahunda muriho muyitangiye kare, abanyarwanda, nako abanyafurika bataragera aho babakurikira. muzarebe ko bitazabagarukira arimwe!
Abo bazungu ntibakabuzuze gahunda zabo ngo namwe muzituzanemo nkaho turi abana badafite amaso yo kwirebera ibiri gukorwa, niyo mikino ya
politike muri gukina mwitwikiriye ngo muri kurengera abacitse kwicumu.
Iyaba imitwe myinshi ibona ibyo muri gukora inyuma yizo nzugi kugirango abe arimwe mushyikirizwa ubucamanza. mujye mwibuka umugani wabo
bongereza babogeje imitwe ngo "... every dog has its days..."
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: N.Emmanuel
Posted on 05-29-2005 07:08:06 -0700GMT
Uwo RUKOKOMA uko muzi muri za 90 ntiyavangura amoko keretse
niba yarabyandujwe nabazungu BAVUZWE HARUGURU.
Ni muzee wacu ni bamuveho bareke gukina film.
Tugomba twese kubana mumahoro mu rwa GASABO COUTE QUE COUTE. Tous les
amoko doit le savoir. les USA+BLAIR NE VIVERONT JAMAIS AU RDA.
Thanks
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: Jean Louis
Posted on 05-15-2005 12:42:35 -0700GMT
niba hari umuntu uzi gushyira mu gaciro, no kureba kuri ni
TWAGIRAMUNGU Faustin. bajya baca umugani mu kinyarwanda ngo : <<
UMUTINDI UMUKIZA IJISHO BWACYA AKARIGUKANURIRA.>> sinzi niba uyu
Twagiramungu wavuzwe aha, wasebejwe kuriya, ari Twagiramungu nzi koko.
ndatekereza ko abantu batagiye bareka gukabya ivangura moko ngo abahutu
bumve umututsi nta kintu kiza yakora cg se ngo abatutsi bumve ko umuhutu
nta kintu kiza yakora.(kuba umututsi ntibisobanura kwicwa. kuba umuhutu
ntibisobanura ubugizi bwa nabi). nta mwicanyi uruta undi, uburyo
yakwicamo bwose. abagome ni babi aho bava bakagera. gushinja uwo
mudahuje ikintu icyo ari cyo cyose ubugome ni indwara abanyarwanda twari
dukwiye kwivuza.
NDABAZA IMPAMVU INKOTANYI ZABONAGA TWAGIRAMUNGU NABO BAVUGA BAFATIKANIJE
ISHYAKA MDR BASHYIRWA NGO MU BICANYI, NONEHO INKOTANYI ZIKABA
ZARASHAKAGA KO ABA MINISITIRI W'INTEBE. ( ariko se mujya mumenya ko
TWAGIRAMUNGU ariwe muntu wenyine wanditse mu masezerano ya arusha?) niba
hari undi muzankosore, ariko se kuki yanditwe mu masezerano ya arusha,
kuki se FPR yamukomeyeho cyane kugeza n'ubwo yandikwa mu masezerano ya
arusha? s'uko FPR yabonaga ari umugabo uhamye uzabafasha kurwanya
Habyarimana? icyakora niba musa avuga ko Twagiramungu ahinduka kuko
atemeye ibyo FPR yose yari kumutegeka gukora byo nabyemera, ariko kandi
sinanabyemera kuko, kuko Twagiramungu atari kujya mu mugambi mubisha uwo
ari wose.abantu koko ntitujya dushima.
kuvuga ko kagame nta kiza yakoze cg se yakora nabyo ni ugukabya.yakoze
ibyiza byinshi, nk'uko hari n'ibibi yakoze yabazwa. ntiwambwira ko ari
umwere kuko atari umuhutu.naho Twagiramungu we, nimumureke, ni intwari,
azi ubwenge, kandi arashishoza. iyaba gusa Imana yari imwongerereye
kuramba gusa ngo muzirebere.
ubutegetsi nibukurikirane inkozi zibibi zose zirahari, niba koko
bukorera abaturage nk'uko bubivuga. uwishe ahanwe n'amategeko,
ntiharebwe aho yakuriye, umuryango avukamo, cg se ubwoko bwe. kuri njye
abicanyi barangana. uwishe umwe yakwica na babiri, batatu, ndetse
yanarimbura imbaga.
ngicyo igitekerezo cyanjye. sinarangiza ariko ntabajije KAREGEYA niba
uwo yavugaga yari RUKOKOMA, kuko ubanza atamuzi, naho musa we
sinamurenganya, yiganiriraga.
murakoze
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Ibyaye ikiboze irakirigata
Byanditswe na: Robin
Posted on 05-17-2005 05:30:28 -0700GMT
Rukokoma yakoze nabi agambanira Nyakwigendera G. Major
Juvnal HABYARIMANA, yamutesheje umutwe mu gihe yagombaga kumufata mu
nkokora......
Kandi nzi neza ko iyo adatera murya FPR, ntiyite kubucakura n'ubutiriganya
bwayo( ntiriwe mvuga amahano yabo),ahubwo agaharanira amahoro nkuko
Habyarimana yagerageza kubumbabumba abanyarwanda, ubu u Rwanda ruba ari
paradizo, nta nubwo tuba duhora tubona ziriya sinema zo gutaburura no
kwanika amagufwa y'abacu bazize akarengane.
Ariko mu kinyarwanda bavuga ngo:IBYAYE IKIBOZE IRAKIRIGATA. Ngaho rero
banyarwanda banyarwandakazi mureke tubabarire Rukokoma wacu kuko njye
nasanze ari intwari kandi ni umunyabwenge.
Erega ntawe udashukwa!
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: Mulinzi wa kajara
Posted on 05-14-2005 02:45:04 -0700GMT
Juste pour rectifier quelques errereurs de frappe kugirango
interuro yumvikane...Voil un autre rescape tait de genocidaire...Twagiramungu
ntahakana ko habaye itsembabwoko.Au contraire,yemera kohabaye
amatsembabwoko. Akemeza ariko ko ayo mahano atateguwe kuva muri 1959,ko
nta leta yigeze igambira kurimbura imbaga nk'uko gatigisimu ya FPR
ibyigisha.Sans toutefois lui inter-preter ses propose:ce genocide serait
un effet pervers de la "mauvaise politique"et surtout de la guerre qui
debute le 1 octobre 1990 par le FPR.La preparation et le parachevement de
l'assassinat du president Habyalimana par Kagame est cette gote qui fait
deborder le vase un point c'est tout.Pour faire bref,personne n'a droit
de nier qu'il n'y ait pas eu denocide, fortiori,ceux-l qui en sont
victimes-rescapes:Abanyarwanda hafi ya bose.
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Twagiramungu:Intwali mu ntwari
Byanditswe na: Mulinzi wa kajara
Posted on 05-13-2005 13:02:00 -0700GMT
Ndasubiza Musa n'ubwo bitari muri kamere yanjye kujya
impaka(polmiquer) n'umuntu ureba bugufi nkawe. Kwihandagaza ukavuga ko
Twagiramungu atagira ibitekerezo bihamye, birerekana ko utazi ibyo uvuga
n'uwo usebya. Bigaragara kandi ko udashaka kubona ibyo amateka y'u
Rwanda azaduhishurira: Hazandikwamo ko mzee Twagiramungu yari umugabo
urangwa n'urukundo rw'igihugu(patriotisme),agaharanira ubutabera n'ubulinganire
bw'abanyarwanda,akanagira n'ubwitange burenze kamere.Ibyo byagaragaye
ejo bundi atinyuka kujya kwiyamamaliza umwanya wa president(uko byagenze
simbitindaho).Uti"Uyu munsi akwereka ko muri kumwe ejo akakwigarama"...Ibyo
ni ukunyura iyabugufi" racourci"
kuko ibyo gusesengura bikuri kure nk'ukwezi.Iyo imbaraga z'ibitekerezo
zabakamanye mwibagirwa ko la politique n'est pas statique,elle est
dynamique.C'est dire qu'en fonction des situations,il a su s'adapter,n'uko
ntawe uneza Kagame .
Mureke kuyobya uburali nka ya ntagondwa Rutaremara bita umuvunyi ,yigeze
kwatura izuba riva ngo Twagiramugu ni umwicanyi.Voil un autre rscap
trait de gnocidaire ! Mushake imizi y'ibibazo bitwugarije bikuzwa n'intagondwa
zo mu mpande zombi; ba nyirabayazana bose mubatunge urutoki,buri wese n'uruhare
rwe mutabogamiye kuri ku ngoma cg abayihanuwe ho.Nta ruhande
rutaaboneka mo abahekuye urwatubyaye. Nitureke kandi guharabikana no
gushyira ikinyoma imbere.Tureke Mzee Twagiramungu aturangaze imbere mu
gukura urwanda mu kangaratete,abereye kuyobora u Rwanda kandi abifitiye
ubushobozi.
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Ikinamico riba ryinshi ariko noneho ibintu byadogereye i Rwanda
Byanditswe na: Sirasi M.
Posted on 05-13-2005 16:25:26 -0700GMT
Mwongeye kwirirwa.
Ku muvandimwe Karegeya, wowe umbaza uti ngo mbabajwe n'iki, ntabwo jye mbabajwe n'ibyo yavuze cyangwa se atavuze.
Yavuga ko habaye genocide cyangwa se akabihakana atsemba byose ni uburenganzira bwe bw'ijambo. Iryo shyaka kuba rizi
gukora amaperereza ku bahekuye abanyarwanda ni byiza cyaneeee. Nkaba nibaza impamvu nta na hamwe ndasoma ko riri gufasha
abaturage b'u Rwanda kwegereza abagenocidere yabo imbere y'ubucamaza bakava mu majwa.
Ese ko mbona baranashyizeho na site address aho abantu bashobora kujya kwisomera ibyo bashija twagiramungu, urakeka ko
atari publicite muri komukorera? heheheheheheheh Yemwe, iyo abazungu bataza kuvunga ngo "genocide" yabaye mu Rwanda aho
mwari no kubimenya? Iryo shyaka se ritoranya mubo bashyikiriza ubucamanza ngo bafashije mu bikorwa bya genocide, ko ntaho
ndabona muvuga ko hari nindi genocide yakorewe abanyarwanda kuva 07/04/2004 kugera uyu munsi? Abo se si abanyarwanda.
Ntimukatuyobye mutwereka ko muri kurengera inyungu z'abanyarwanda kandi ari inyungu zanyu gusa kugiti.
Ese ntubona ko afande yatangiye kunanirwa kandi yari yarijejwe ibitangaza nibyo bihugu byabongereza bo bazamufasha!
murye muri menge kuko nta rukundo bafitiye abanyarwanda, bari kwihitira gusa bafite ibindi bakurikiye. uyu munsi mu rwanda
niho hari inzira nziza banyuramo ntawukomye, ariko ejo ntibazanibuka ko bigeze bahanyura. Mwibarize afandi!
Naho ubundi ngarutse kuri Rukokoma, ariwe ugezweho kugirango murangaze gato amaso y'abanyarwanda, nta gitangaza kirimo
niko gahunda yubatse!
Nta shyaka cyangwa umuntu numwe nshyigiiye umunga imitsi y'abana b'abanyarwanda. Ukorera amakosa abanyarwanda wese ahanwe
nkuko biteganyijwe. Ariko ntimukomeze gupfusha tagisi (tax) za rubanda muhomvwa mu manjwa.
Maze rero Karegeya reka nongereho akantu gato; aho nakoresheje mwebwe mu bwishi cyangwa aho ntunga agatoki munyandiko yange
si wowe niryo shyaka uvugira.
Komera rero
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: Musa
Posted on 05-12-2005 06:01:24 -0700GMT
Abanyarwanda bose bakwiye kwamagana umugabo Twagiramungu.Mujye
mutinya umuntu utagira ibitekerezo bihamye uyu munsi aba avuga iki,ejo
akaba avuga ikindi.Uyu munsi akwereka ko muri kumwe ejo akakwigarama
abagabo nkaba bakwiye kwamaganirwa kure.Mfite ubwoba ko abamurega ko
avuga ko hatabayeho jenosidi ejo aribo azashinja ko bayikoze!
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: Karegeya Innocent
Posted on 05-12-2005 04:36:32 -0700GMT
IKWITWAZA ABAZUNGU, AHUBWO UBABAJWE N'UKO IRI SHYAKA RIZI
GUKURIKIRANA, NONE SE KO YABIVUZE UBABABAJWE N'IKI KO YATUBWIRA IMPAMVU
YABIVUZE!
AHUBWO NDACYEKA KO UBABAJWE N'UKO AZATAHURWA, N'ABATARIWE BAZATAHURWA MY
FRIEND WIBABARA AHUBWO CYENYERA UKOMEZE IKABUTURA ITAGWA.
Re: Va ku giti dore umuntu: Twagiramungu arazira iki?
Byanditswe na: Kaka
Posted on 05-12-2005 03:12:16 -0700GMT
Rukokoma nta kindi azira, arazira ko azi neza imikorere n'ibikorwa
bibi bya FPR/APR na kagame n'agatsiko ke. Buriya butegtsi cyangwa iyi
ngoma iriho iyo umwe cyangwa bamwe mubo bakoranye amaze kubona ko ibyo
bakora atari byo bahitamo kumuhigira hasi no hejuru! Ubwo iyo abahunze
nibwo inzoka ibarya (umutima mubi bagira)bakumva ko bamusanga aho yaba
yarahungiye hose kabone n'iyo ntabushobozi baba bafite bwo kumugeraho.
Ntabwo ari Rukokoma wenyine kuko na bamwe bicaga bagakiza bakoreraga DMI
ubu nabo bari mucyo umuntu yakwita ikinamico ryo gushaka guhirika
ubutegetsi bamwe bikabaviramo gufungwa abandi guhunga...